Abataripfana ntibari mu ishyaka Ishema ry’Urwanda gusa

Hari uwakumva iki kiganiro (musanga ku mpera y’iyi nyandiko), atazi aho Boniface Twagirimana aherereye akagira ngo ni umuntu uri i mahanga kubera uburemere bw’ingingo aganiraho n’umunyamakuru Gaspard Musabyimana n’uburyo  asubiza ibibazo bitakorohera buri wese.

Uyu mugabo ari mu Rwanda. Ni visi-perezida wa mbere wa FDU Inkingi. Ni rimwe mu mashyaka yasabye uburenganzira bwo kwemererwa gukora binyuze mu mategeko, ariko, na n’ubu rikaba ritarabuhabwa; imyaka ishize, irarenga itanu! Ni n’ishyaka rifite perezida waryo muri gereza kuva mu w’2010; ni Victoire Ingabire Umuhoza wakatiwe n’ubucamanza igifungo cy’imyaka 15, bumushinja kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Muri iki kiganiro, Bwana Twagirimana aratanga impamvu asanga ku giti cye, hari amagambo adakwiye umuyobozi, yavuzwe muri iyi minsi na Dr Jean Damascène Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gukumira jenoside. Bimwe mu byo yavuze atemeranwaho na we, ni aho Bwana Bizimana yatangaje ko asanga abasaza bafungiye jenoside bafite ingengabitekerezo yayo bakwiye kuguma mu munyururu bagapfiramo. Ibi byatangajwe mu kinyamakuru Igihe. Visi-perezida wa FDU Inkingi we akibaza niba koko ubwo ari bwo buryo buboneye abayobozi bagomba kwitwaramo ku kibazo nk’icyo.

Muri iki kiganiro kandi, Boniface Twagirimana arerekana atanga ingero z’ukuntu mu banyarwanda hakiri ubwoba bwo kuvuga icyiza bifitemo cyangwa gutanga ibitekerezo mu gihe bibwira ko  bitakwakirwa neza n’abanyabubasha, bikababyarira ingaruka mbi.

Visi-perezida wa FDU Inkingi aranibaza ku myitwarire ya bamwe mu bagize inzego z’ubutegetsi muri iki gihe; nyuma agasoza abagira inama kugira ngo ibyo abona bitifashe neza, bikosorwe. Uwavuga ko uyu mugabo na we ari umutaripfana, ntiyaba akabije. Cyakora ntawavuga ko, ibi ari ibintu bimworohera igihe cyose kuko ku itariki ya 04/12/2015 nk’uko RFI yabitangaje yari yaguwe gitumo n’abapolisi bane bambaye gisivili mu mugi wa Kigali, bamwuriza imodoka ku ngufu bamujyana kuri polisi i Remera. Bwana Twagirimana yasobanuye ko yaje kurekurwa bidatinze, agatekereza ko yakijijwe n’uko icyo gihe abaturage bari babonye yinjizwa mu modoka ku ngufu bagatera akamo ndetse n’imiryango inyuranye ikaba yari yatabaje. Inzego zibishinzwe ntizigeze zitangaza ibyari byamubayeho.

Umutaripfana bivuga umuntu utinyuka kugaragaza ibitekerezo bye, kabone n’aho haba hari utabyakira neza. Umutaripfana ni umuntu uvuga uko abona ibintu mu gihe hari abahisemo kwicecekera. Cyakora, ijambo umutaripfana ntirishaka kumvikanisha ko igihe cyose ari umuntu udashobora kuvuguruzwa ku byo avuga. Umutaripfana ashobora kuba afite ukuri nk’uko abaganira na we bashobora kumwereka ko yibeshya. Umutaripfana ntibivuga umuntu wihaze cyangwa wihararutswe, ahubwo ni umuntu wumva ataryamira ukuri yumva kumurimo, cyangwa inzira yafasha abandi na we atiretse.

Icyo navuga ku giti cyanjye ku bijyanye n’iki kiganiro ni uko Gaspard Musabyimana cyangwa n’undi wese bimukundiye akanavugana n’abo mu nzego z’ubutegetsi barebwa n’ingingo yaganiriyeho n’umutumirwa we, byaba ari akarusho. Hagati aho ariko ibi simbivuze nirengagije ko bitanoroshye ko yabasha kubabona. Ibi ndabivuga kuko nziko hari igihe nabigerageje ntibyashoboka. Ni ugukomeza, kuko tubashije kumva impande zose byatuma wenda gukemura ibibazo mu nzira nziza byagerwaho.

Ikiganiro cyahise ejo, muragisanga munsi aha:

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email