Abambasaderi b’Ishyaka rya PSD na bo bashinzwe guhashya abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda

James Kimonyo, Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya muri iki gihe, yavuye muri PSD ayoboka FPR. Hano ku ifoto (ari kumwe na George W. Bush), hari mu w'2007, yari Ambasaderi muri Amerika.

FPR  ni “Umuryango” ntabwo ari ishyaka rya politiki, bityo ikamira ayandi bunguri ikayacyura mu muryango. Ni yo mpamvu usanga nta shyaka ryo mu Rwanda rishobora gukoresha inama abaturage usibye FPR yonyine, ntarishobora gutanga umukandida ngo ahatanire umwanya uyu  n’uyu, rigomba kugenerwa kandi rigatanga ibitekerezo byaryo mu mpuzamashyaka bita “Forum des Partis politiques”. Iyi Forum iyoborwa buri gihe na FPR, n’iyo ibihaye undi, biba ari ibya nyirarureshwa kuko imukoreramo. Inama za Forum ziteranira ahanini ku cyicaro cya FPR, kabone n’iyo babeshya ko kuyobora iyo Forum bizenguruka amashyaka, cyangwa se Umunyabanga Mukuru wa Forum akaba yaturuka mu rindi shyaka nk’uko bimeze ubu, aho uri muri uyu mwanya, Bwana Burasanzwe Oswald, akomoka mu ishyaka rya PL, icyo abanyarwanda bagomba kumenya ni uko atari we ushinzwe imikorere ya buri munsi y’iyo Forum, icyo ashinzwe ni “ubukarani” bwa Forum. Umuyobozi wayo ni François Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru wa FPR utajya usimburwa kuri uwo mwanya kubera amabanga y’amanyanga aziranyeho na Kagame na Musoni James. Mu by’ukuri aba ni bo bagize FPR isigaye, iyatangiye yarapfuye yajyanye na ba Bihozagara Jacques (Imana imuhe iruhuko ridashira), Mazimpaka Patrick, Pasteur Bizimungu, Alexis Kanyarengwe (Imana imuhe iruhuko ridashira), Muligande Charles, Emile Rwamasirabo n’abandi…isigara ku izina icungwa na ba Karemera Yozefu, Nziza Jacques, Kabarebe James, Munyuza Dani n’abandi basirikari baba barwana n’imbehe zabo ngo hato badashyirwa ku gatebe. FPR ni Kagame Paul. Ni we uzi amakonti yayo, ni na we utanga ibiraka abiha amasosiyeti yayo binyuze mu mazina menshi nk’ay’inkanda. Uku ni ko bimeze muri politiki y’imbere mu gihugu.

Ku rundi ruhande mu butwererane mpuzamahanga, abambasaderi bakomoka bose muri FPR, kabone n’abo tubona ngo bari mu yandi mashyaka baba bafite ukundi kuguru muri FPR, cyangwa se ari abacengezi muri ayo mashyaka, ndetse  bigera no ku buyobozi bwayo. None se wavuga ko nka Perezida wa PSD,  Biruta Vincent yigeze amenya PSD mu mibereho ye? Yayigiyemo muri kariya gatendo ka FPR ko gukwirakwiza abayoboke bayo mu yandi mashyaka, igihe ay’ukuri yari amaze gusenyuka. Ni nde watekereza ko nk’Ambasaderi James Kimonyo, ubu uri muri Kenya akubutse muri Amerika, na we wahoze ari umuyoboke wa PSD. Wabyumva ute? Yavukiye muri Tanzaniya, nta nubwo ari n’impunzi yo muri za 1960, ni ba bandi bita abakonyine, bariya bari baragiye mu bihugu duturanye guhera muri za 1940. Gutahuka kwabo byabaye nk’imibare, ku buryo n’igice cy’imiryango yabo kibera muri ibyo bihugu aho bakiragira inka. Na Minisitiri James Musoni na we ari muri uru rwego rw’abakonyine. Aba rero Kagame, amaze kugira ubwumvikane bucye n’abari batangije FPR, ni bo yisangamo cyane, kuko na bo basa nk’abasarura aho batabibye cyangwa bakaba bari mu myanya batigeze batekereza ko bagira. Imikorere nk’iyi kuri Kagame yinjira neza neza muri bwa buryo bumenyerewe bwo gucamo abantu ibice ngo ubategeke (Diviser pour régner).

Olivier Nduhungirehe ni ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi

Olivier Nduhungirehe ni ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi

Ariko ikibazo kigaragara muri iki gihe, cyanagaragaye cyane muri iri hurizo rya Padiri Thomas Nahimana, ni uko aho cyatangiriye cyakurikiranywe, kigashyirwamo umunyu n’ingufu na Olivier Nduhungirehe, Visi-Perezida wa PSD akaba n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, kikaza kurangirira muri Kenya aho James Kimonyo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, wahoze ari umuyoboke wa PSD, maze mu w’2010 akinjira muri FPR. Icyatangaje abantu, ari na cyo cyahise cyerekana ko ingorane Padiri Thomas Nahimana n’ikipe yari ayoboye, kitari ikibazo cya viza nk’uko bashatse kubyambika, ahubwo ni ikibazo cy’ubuyobozi, aho Ambasaderi James Kimonyo cyangwa umukozi w’Ambasade, nta n’umwe wigeze ajya kureba uko byari byagendekeye abanyarwanda bari batahutse mu Rwanda, kabone n’iyo Padiri Thomas Nahimana yari kuba afite “viza ngo itamuhesha uburenganzira bwo kujya mu Rwanda”, abandi bari kumwe ko bari bafite ibyangombwa u Rwanda rudafiteho ikibazo, kuki ntacyakozwe na Ambasade ngo bakemure icyo kibazo?

Aha rero ni ho biyambikiye ubusa, kuko Ambasaderi ntashinzwe kuvangura abanyarwanda, icyo ashinzwe mbere na mbere ni inyungu z’igihugu aho zaba ziri hose, harimo no kumva ibibazo byose umunyarwanda yagirira mu gihugu afitemo icyicaro. Ibi bikaba binagaragaza politiki mbi y’u Rwanda ibiba amacakubiri, itoteza abenegihugu nta cyo ishingiyeho, yimakaje ubusumbane mu bana b’u Rwanda. Iyo u Rwanda rwirega ngo rurarwanya amacakubiri rwabanje rukayarwanya imbere muri Perezidansi no muri FPR. Ugasanga ruraririmba ku baterankunga ko rwahagaritse jenoside, ko rugeze ku bipimo bya za 90% by’ubwiyunge mu bana b’u Rwanda, ariko indirimbo y’abayobozi n’imigirire yabo ari uguheza hanze abana bamwe b’igihugu, abandi rukabagira inkomamashyi nta kindi cyiza rwabakorera.

Gusa rero uko ibintu bimeze ubu umuntu yabigereranya n’imyaka ya za 1982, ubwo Leta ya Habyarimana yasubizaga hakurya impunzi zari zivuye muri Uganda, icyo gihe icyo byakoze byihutishije igitekerezo cyo gutera ngo baharanire uburenganzira bw’ibanze bwabo. Bizagenda gute rero Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza najya kongera kwinginga impunzi ziri muri Afurika ngo zitahe, zikamuha urugero rwa Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be, dore ko iki kibazo cyerekanye ko n’ibyo birata ngo baracyura impunzi ari ibinyoma gusa, uwo bashaka ni uje acuritse umutwe akazakomeza akawucurika areberera imikorere itubahiriza ikiremwamuntu ya FPR? Ndatekereza ko impunzi zize kandi zigasobanukirwa na byinshi zitazagwa muri uwo mutego. Byongeye aka wa mugani ko na nyina w’undi abyara umuhungu, ni iki kivuga ko iyo ubujije umuntu uburenganzira bwo kuza mu gihugu cye, ataza nk’uko nawe waje; ni ukuvuga arwana. Birababaje kubona abantu bafata igihugu barwana bakazakirukanwamo nanone barwana, kubera kureba bugufi. Cyakora ntawakwifuriza intamabara igihugu kuko ari mbi; ni yo mpamvu abantu bashyira mu gaciro, bakwirinda ikintu kiyitera.

Bambe ngo u Rwanda rufite amatanki n’ibifaru! Humhm Kaddafi yari afite bike cyangwa ibyarasiwe hafi ya Goma mu ntambara ya M23 ntibyari byo. Ikibazo si ingano y’ibifaru, ikibazo ni ukumenya uzabirwanisha. Muri iki gihe abasirikari na bo bayobojwe imbunda kandi badahembwa, sinzi ko ari aba bazabirwanisha. Hari ubwo wasanga bategereje ukoma imbarutso, maze bagatera ubutegetsi umugongo! Erega ndi igabo ntiyobora igihugu, ishobora kuyobora igisirikari, ariko ntishobora na gato kuyobora igihugu. Igihe cyari iki ngo abanyarwanda bumvikane mu mahoro uko bagomba kuyobora igihugu kikavamo inzara yabaye akarande, kigacikamo ruswa yahawe intebe, kikazinukwa burundu gusumbanya abaturage bacyo, ahubwo bagahabwa umutekano usesuye w'”inda”, w’ibitekerezo binyuranye kandi byuzuzanya, aho kurindishwa imbunda no gukangishwa ngo bazaraswa ku manywa y’ihangu. Ibi kandi byanze bikunze bizagerwaho, binyuze muri demokarasi, mu mishyikirano, nibyanga bishobora gukururira igihugu intambara, nyamara ntawutazi ububi bwayo.

Emmanuel Senga

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email