Uburyo Violette na Faustin Rukundo bakoresheje bakagamburuza inzego z’ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame

18/04/2017, Ubwanditsi

Muri iki kiganiro Faustin Rukundo umugabo wa Violette Uwamahoro arasobanura uburyo we n’umufasha we bagaragarije inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda ko zafunze Violette   zimurenganya ndetse zikanamufunga mu buryo bubangamiye ikiremwamuntu. Bagaragaje ibimenyetso. Ibyo bimenyetso ni na byo Leta y’Abongereza yahereyeho yotsa igitutu abategetsi b’u Rwanda kugeza bamurekuye akava mu Rwanda agasubira mu Bwongereza aho asanzwe atuye n’umuryango we.

Muri iki kiganiro kandi, Faustin Rukundo avuga ko ahereye ku byo yiboneye ku mikorere y’ubutegetsi igihe umufasha we yari afunze, asanga umukuru w’igihugu Jenerali Paul Kagame yari akwiye kuvugana n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe bakumvikana ku buryo igihugu cyayoborwa nta munyarwanda n’umwe wongeye kuvutswa ubuzima bwe cyangwa kuvutswa uburenganzira bwe. Uyu mutumirwa mu kiganiro, arabazwa n’umunyamakuru Jean-Claude Mulindahabi.

Ikiganiro na Faustin Rukundo tariki ya 17/04/2017:

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email