2017-2018: Imyaka y’amatora mu Rwanda. Imyiteguro yayo igeze he?

 

 

L’image contient peut-être : ciel et plein air

Kigali: Inzu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora- NEC – ikoreramo

31/12/2016, yanditswe na Emmanuel Senga

Umwaka bucya dutangira wa 2017 ni umwaka udasanzwe mu buzima bw’abanyarwanda, kubera ko uzahindura amateka y’igihugu cyose. Kuva itegeko nshinga ryahindurwa rigaha Perezida Kagame, wari umaze imyaka 16 ayobora u Rwanda, amahirwe yo kongera kwiyamamaza ku buryo budasanzwe bwishe amategeko yarahiriye kurinda. Nubwo bigaragara ko yaruyoboraga mu by’ukuri guhera muri 1994, ubwo ari we watsinze urugamba rw’amasasu, igihe kimubarirwa gihera mu mwaka wa 2000 ubwo habaga imihango yo kweguza Perezida Bizimungu Pasiteri. Mu itegeko nshinga ryariho icyo gihe n’icyakurikiye ryemezaga ko nta na rimwe Perezida wa Repubulika yarenza manda ebyiri. Nyamara bwaracyeye biraba binyuze mu buriganya bwo kuvugisha abanyarwanda ibyo batavuze, birimo no kubikoreza inkangara n’ibikarito ngo birimo ubusabe bwo guhindura itegeko nshinga. Ndetse bimaze gusakara hanze ko habayeho n’uburiganya bwo gusinyisha abaturage, kubera kudasobanukirwa abaturage bakomeje no kwitiranya gutora itegeko nshinga no gutora Kagame,  ubundi byumvikana ko ari ibintu bibiri bitandukanye, ariko kugira ngo Leta ikomeze icyo gihu mu baturage, nta cyakozwe ngo hatangwe ibisobanuro. Kugeza n’ubu abaturage bamwe bazi ko batoye Kagame nk’Umukuru w’igihugu.

Ayo matora y’Umukuru w’igihugu yiteguwe ate?

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage Vincent Munyeshyaka, imyiteguro y’amatora ku rwego rw’igihugu ikurikira ingengabihe iteye itya:

Ku ya 22 Kamena 2017: Kwakira kandidatire zemejwe by’agateganyo

Ku ya 27 Kamena 2017: Gutanga urutonde ntakuka rw’abakandida bemewe

Kuva ku ya 14 Nyakanga 2017 kugeza ku ya 3 Kanama 2017: Kwiyamamaza kw’abakandida bemejwe. Muri Diaspora ho bizarangira ku ya 2 Kanama

Ku ya 03 Kanama 2017:Gutora ku banyarwanda baba hanze y’igihugu

Ku ya 04 Kanama 2017: Gutora ku baturage bari imbere mu gihugu

Ku ya 9 Kanama 2017: Gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora

Ku ya 16 Kanama 2017: Gutangaza burundu ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mu mahanga aya matora ateye ibibazo bikomeye. Ku isonga hari Leta zunze ubumwe z’Amerika zidakozwa manda ya gatatu ya Kagame. Iki gihugu nticyahwemye gukomeza kubimwumvisha, we akabigarama. Nyamara kubyangira ntibizabuza igihugu gufatirwa ibihano mu rwego rw’ubukungu, ibihugu byateye imbere ntibyibaza uko abategetsi b’Afurika badashobora gukurikiza amategeko yoroshye nko gusimburana ku butegetsi, kuko kutabishobora biba bigaragaza ko nta n’irindi tegeko bashobora gukurikiza. Aha Amerika ntiri yonyine, n’ibindi bihugu byateye imbere bihangayikishijwe n’abategetsi bagundira ubutegetsi bamaze guhindura itegeko nshinga.

Ku banyarwanda bo imyiteguro igeze he?

Kuri rubanda rwa giseseka aya matora nta cyo ababwiye, kuko babona ko nta kintu kizaba gihindutse, bazashorerwa nk’amatungo bayajyanwemo barangize umuhango maze batahe. Bazakomeza kwicwa n’inzara kandi bategekeshwe igitugu. Ikindi kandi ntibiri mu bushobozi bwabo ngo bahindure ibintu, kuko amatora yarangije gukorwa. Amasanduku n’amakarito bifite ahantu bibitse, bitegereje gusa umunsi wo kuwa 16 Kanama ngo basohore amajwi bazaba bamaze kwemeza ko bazagenera Kagame, kuko nta bwisanzure na gato buri muri aya matora.

Imyiteguro igeze he ku ruhande rw’abakandida?

Kugeza ubu abakandida bamaze kubitangaza ni 3 barimo Kagame wa FPR, Frank Habineza wa Green Party, tukongeraho na Padiri Thomas Nahimana, w’ Ishema Party, aramutse yemerewe kujya kwandikisha ishyaka rye kandi rikandikwa koko. Ibi ni ukubitega amaso.

Ni iki twavuga ku bakandinda dufite muri iki gihe? Aba bakandida bagiye kwitoza mu nzitane z’ibibazo bikomeye. Perezida Kagame ntafite uburenganzira bwo kwitoza, usibye buriya twasobanuye avana mu buriganya. Kandi iyaba hakurikizwaga ibyagezweho, Perezida Kagame ntiyakagombye kwiyamamaza. kereka aramutse atowe n’abo yakijije gusa, ubundi abanyarwanda bo yarabakenesheje, yababujije epfo na ruguru kubera za gahunda za Leta zidafite aho ziva n’aho zijya, zirimo iya ndi umunyarwanda, iya gira inka, iyo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe, tutibagiwe rero n’irondakoko ryahawe intebe mu Rwanda rutagira ubutabera, rwuzuye urubyiruko rwabuze akazi, mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bwikubiwe n’agatsiko k’abantu batarenze 10% ry’abaturage. Ubwabyo iterambere rya baringa rivugwa mu rwa Gasabo ryakagombye gutuma abaturage bareka no gutora, kuko nta cyo bategereje batabonye ku ishyaka FPR, kandi nt’andi mahitamo bafite: bose bazahatirwa gutora Kagame.

Umukandida Frank Habineza we asa n’utazwi. Nubwo yagaragaye ahangana na Leta ya FPR ku byerekeye guhindura itegeko nshinga bikagera no mu Rukiko rw’Ikirenga, ariko ukuri ni uko bisa nk’aho yabiherewe uruhushya, kugira ngo FPR yerekane ko yemera abarwanya Leta yayo bakomoka mu yandi mashyaka. Mu by’ukuri aherekeje Kagame, ariko na we afite icyo yocyeje: kandidatire ye ishobora kumugeza ku mwanya muri Leta yari yarabuze kugeza ubu. Ashobora kuwuhabwa mu Nteko cyangwa n’ahandi muri za Minisiteri, ngo berekane ko ubutegetsi busangiwe.

Umukandida Padiri Thomas Nahimana aramutse yemewe n’ishyaka rye rikandikwa, ni we waba ugiye kuba umukandinda nyawe, kubera ko yaba aje kwitoza akomotse hanze, azanye amatwara ya demokarasi avanye mu Burayi, azanye umugambi wo kwerekana icyo yakorera abanyarwanda biri mu ngingo 33 yatangaje, ndetse akaba aje avugira abanyarwanda bose atavangura, ariko cyane cyane yibanda ku bakene. Gusa iyo umuntu asesenguye akareba amananiza yamushyizweho ubwo yashakaga kugera mu Rwanda agakumirirwa ku kibuga cya Jomo Kenyatta Airport muri Kenya, ukareba ibyo ibinyamakuru bya FPR byamwanditseho bimushinja ingengabitekerezo ya jenoside, usanga atazoroherwa no kwandikisha ishyaka rye. Kabone nubwo Perezida Kagame yavuze ko atabona  impamvu abuzwa kwinjira mu Rwanda, ariko yongeyeho ngo abe yabazwa ibyo akekwaho. Aha ni ho hateye amakenga: koko Kagame ashobora kwemerera Padiri Thomas Nahimana kuza mu Rwanda, ariko kubera ubwoba Kagame asanganywe bwo gutakaza intebe yo mu Rugwiro yakoresha ubufindo bwo gufatisha Padiri Thomas Nahimana, akajyanwa mu nkiko bityo agatakaza umwanya wo kwiyandikisha no kwiyamamaza. Ikindi gishoboka kandi cyakoreshejwe ni icyo yakoreye Faustin Twagiramungu, aho yahaye inzego ze amabwiriza yo gutera ubwoba buri muntu wese washoboraga kwitabira mitingi ze. Abashatse gukorana na Faustin Twagiramungu barafunzwe, abandi bava mu gihugu. Biraruhije rwose gutekereza ko Kagame yareka undi muntu akiyamamaza hamwe na we, kubera ko azi neza ko aretse abanyarwanda bagatora mu bwisanzure atashobora no kubona 20%. Abo azemerera ni abemeye kuba udukingirizo nk’uko bisanzwe.

Kubera izi mpungenge aya matora ya 2017 ari mu rwego rw’ikinamico nk’ayandi yayabanjirije, uwashaka gutegura amatora mu Rwanda yakagombye gushyira ku ruhande iterabwoba ry’ubutegetsi kandi bisa nk’aho bidashoboka, ikindi kandi yakagombye kuvana Komisiyo y’amatora mu maboko ya Leta, ikayoborwa n’abandi babarizwa mu gipande kidakorera Leta kiri muri sosiyete sivile, tuvuge nk’amatorero yagaragaje ubwigenge nka Kiliziya Gatolika. Buriya iriya Komisiyo y’amatora iyobowe n’abakuru b’amadini yagarurira abanyarwanda icyizere kurusha uko iteye ubu.

Ibindi bishoboka muri aya matora ataha ni uko yazana imvururu. Abanyarwanda barambiwe ubu butegetsi bubica, bubahoza ku nkeke z’ubwoko bwose, ku buryo uwabafasha kubwipakurura aho yava hose bamukurikira. Ntibyoroshye ku ngoma yica, ariko ntibivuze ko bidashoboka, kandi ibimenyetso birahari. Abaturage bamaze iminsi berekana ko badashima ubugome bubagirirwa burimo kubavana mu byabo, kubicisha inzara barandurirwa imyaka, kubategeka igihingwa kimwe, tutibagiwe imisoro y’amoko yose bahatirwa gutanga nta nyungu bayitezeho. Barambiwe Leta igurisha izina ryabo ngo ngaha irabateza imbere. Hari byinshi abaturage barambiwe byerekana ko babonye urwaho bakwikiza ubu butegetsi. Na bwo burabizi, akaba ari yo mpamvu bubahoza ku burinzi bw’imbunda ngo hatagira uwinyagambura.

Reka twongereho n’uko bimeze mu Karere. Icyizere cyari cyose mu mishyikirano ibera muri Kongo kugira ngo Kabila atange ubutegetsi. Ariko uko bimeze uku iragenda biguru ntege. Kabila arakoresha ya politiki isanzwe “mbeshye ko nshyikirana ariko nimura ibyimbo ku rugamba”. Mu Karere haratutumba intambara nta we utabibona, ishobora no kuzasenya byinshi kandi ikamara igihe iyo urebye ibihugu bishobora kuyitabira. Koko rero intambara ya Kongo ikunze guhamagara ibihugu bya hafi byo mu Karere: Mozambiki, Angola, Afurika y’Epfo, Tanzaniya birumvikana ko bitazasiga u Rwanda n’u Burundi. Kubera ko imvururu zayo zizatangira kare u Rwanda rutari rwanandika abakandida, abanyarwanda bari babonye akadirishya gakinguwe ko kwanga ayo matora. Abashinzwe kumurikira rubanda, bamaze gusoma ibimenyetso by’ibihe bari bakwiye kuba hafi abaturage bakabereka inzira yakurikizwa, ariko bakirinda kubashora buhumyi ngo hato hataba ibitambo birenze umubare. Iri hurizo ryari rikwiriye guhamagaza abanyapolitiki ba opozisiyo n’imiryango yose idashingiye kuri Leta harimo na za Kiliziya zose, bakigira hamwe ibyakorwa.

Nsoza nagira ngo mvuge mu magambo make ibyitezwe mu mwaka wa 2018 wari uteganyijwe kuba uw’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko mu Rwanda. Ibizakorwa mu mwaka wa 2018 bizaterwa n’ibyashobotse mu mwaka wa 2017. Ntawavuga amatora y’Inteko Ishinga amategeko atazi uko bizagenda mu matora y’umukuru w’igihugu yimirijwe imbere. Abanyarwanda barasabwa kuba maso kandi bakagira ubumwe muri ibi bihe bitaha bihatse amahurizo menshi y’ubuzima bw’igihugu bwose. Abanyarwanda baba imbere mu gihugu barasabwa kwibombarika bakirinda imigeri ya nyuma y’ubutegetsi bwananiwe, ari na ko bagenda bashirika ubwoba bakaburwanya mu bushobozi bazaba bafite. Aha ingero zatangiye z’abatinyuka bakavuga akarengane bagirirwa ni izo gushimwa. Impande zose mu gihugu nimukavuge, maze abo biyita abayobozi barwane no kubisobanura. Birashoboka nubwo bikomeye, ariko ngo abishyize hamwe ntakibananira, kandi ngo abajya inama Imana irabasanga.

UMWAKA MWIZA WA 2017 KU BANYARWANDA TWESE.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email