2015, umwaka udasanzwe, wasojwe n’ijambo ridasanzwe

Umwaka w’2015 wabayemo byinshi. Muri byo, ntawakwirengagiza ko imibare ivuga ko ubukungu mbumbe bw’Urwanda bwiyongereye hagati ya 6 na 7 %. Gusa, umuturage ku giti cye aracyari mu bukene, buri wese ntabasha kwihaza mu biribwa n’ibindi by’ibanze akeneye. Ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi kiracyari insobe. Kubona akazi (ikibazo cy’ubushomeri), biracyari ingorabahizi.

Mu bidasanzwe ku Rwanda harimo guhindura Itegekonshinga, umubano w’Urwanda n’Uburundi wajemo agatotsi,  urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho Urwanda (TPIR) rwafunze imiryango yarwo rutageze ku nshingano zose. Umwaka w’2015 wasojwe hakiri imfungwa za politiki kimwe n’abandi bashoboraga kuba barafunguwe, kubera ko igihe cyageze cyangwa kubera ko mu by’ukuri muri dosiye ntakirimo (dossiers vides). Haracyariho ibibazo by’ uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu w’2015, hari kandi abishwe by’amarabira, barimo Assinapol Rwigara, wari uzwi cyane kubera umutungo mwinshi. Umuryango we wemeje ko yahotowe, ndetse basenyewe inzu y’igorofa, nyamara berekana impapuro zibaha uburenganzira bwo kubaka n’izemeza ko inzu yubatswe ku buryo bukomeye. Na n’ubu uyu muryango uvuga ko utarasobanukirwa icyawuteye ayo makuba.

Muri iyi nkuru, turibanda ku ijambo ry’umukuru w’igihugu risoza umwaka. Perezida Paul Kagame yagize ati : « mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma y’2017. Nkurikije uburemere bwabyo, n’imyumvikanire mwabihaye, nta kuntu ntabyemera. »
Imvugo « mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu » hari uwayumva igatuma yibaza niba n’amatora ya perezida mu w’2017 yararangiye cyangwa niba azaba ari umuhango?! Uwo ntiyaba yumviranye kuko mu by’ukuri niba muri uwo mwaka azabaho, imvugo nyayo yakabaye « mwansabye kuzongera kwiyamamariza kuyobora igihugu. »

Ibinyamakuru binyuranye na byo byahereye ku mvugo y’umukuru w’igihugu, byirinda kuvuga ibitandukanye n’ibye. Urugero ni nk’inyamakuru Igihe ndetse n’ikinyamakuru umuseke. No mu makuru y’ikinyarwanda kuri Radiyo Rwanda, kuri uyu munsi wa mbere w’umwaka mu gitondo, umunyamakuru yagize ati : « perezida Paul Kagame yemereye abanyarwanda kuzakomeza kubayobora nyuma y’2017. » Imvano nta yindi rero, ikomoka kuri nyirubwite. Cyakora nyuma Paul Kagame yongeraho ko hasigaye inzira zisanzwe.

Perezida Kagame ati : « icyo tugamije si ugushaka umuyobozi w’Igihugu uzakomeza ubuziraherezo kandi nanjye si ko mbyifuza . » Uwavuga ko harimo kwivuguruza yaba yibeshye ate, mu gihe hejuru y’imyaka 14 azaba arangije, Itegekonshinga rishya rimwemerera indi myaka 17 kandi akaba yarabyemeye akanabisinyira ? Bishoboka bite ko mu gisekuru cya 21, umuntu umwe ahekeshwa umusaraba wo gutegeka igihugu imyaka irenga 31? Ibi biza bikurikira indahiro yakoze asobanura neza impamvu bidakwiye kurenza manda ebyiri. Yaraye yivuguruje.

Perezida Kagame avuga ko mu gihe hariho « abanenga cyangwa abatabyumva nka kuriya, bishobora kuba intangiriro y’ibiganiro ». Uwasesengura neza ahita yumva ko mu bo abwira harimo abanyamahanga. Aba kubera ko akeneye imfashanyo yabo, birumvikana ko kuganira na bo atabyanga koko. Mu bavugwa hanarimo abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe. Aba umuntu yakwibaza koko niba azatera intambwe akaganira na bo.

N’ubwo muri iri jambo,  ari bwo yeruye ku mugaragaro, nyamara yari yararangije gutera intambwe idasubira inyuma. Bwa mbere, mu nama y’umushyikirano iheruka yavuze ko nta kizasubiza inyuma ibikubiye mu Itegekonshinga ryari rimaze gutorwa. Bivuga ko na ya ngingo imuha uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza yari mu zo yavugaga. Bitabaye ibyo ntiyari kubivuga atyo. Ubwa kabiri ni umunsi yashyize umukono (promulgation) ku Itegekonshinga rishya, rikanasohoka mu igazeti ya Leta, bivuga ko yari yemeje ibikubiyemo byose,  muri byo hakabamo n’ibimureba ku giti cye. Muri iyi disikuru, iyo avuga ko atazafata indi manda yari kuba avuguruje ibyo yari amaze gusinyira. Urebye rero, icyo yaraye avuze ni ugushimangira ibyo yari yaravuze cyangwa yarakoze ateruye.

Perezida Paul Kagame yari yaratanze impamvu zifite ishingiro ko atazarenza manda ebyiri.  Habaye kwivuguruza. Ikindi bamwe bavuga ni uko atahaye agaciro impungenge zatanzwe ku ivugururwa rigamije kumuha inzira yo gutegeka kugera mu w’2034. Hari abanyarwanda bagaragaje izo mpungenge ndetse n’amahanga yarazigaragaje. Amerika, Ubwongereza, n’ibindi bihugu by’iburayi byamugiriye inama yo kudafata indi manda nk’uko yari yarabyiyemeje.

Perezida Kagame azababwira ko yabisabwe n’abaturage, na bo bamusubize ko habaye ikinamico. Ibi ni na byo abanyamerika bamubwiye mu minsi ishize. Bizagenda bite muri aya mezi ari imbere agana iherezo rya manda ye ya kabiri? Ntawaba akabije avuze ko na ryo ari ikorosi rishya.

Mu ijambo rye, Paul Kagame, agira ati: « ubumwe bw’abanyarwanda burakomeye, ntibujegajega. »  Iyo umuntu yitegereje abanyarwanda bose uko bakabaye, agatega amatwi impande zose, usanga ubwo bumwe butifashe neza nk’uko perezida Kagame abyemeza.  Haracyakwiye guterwa indi ntambwe. Dore bimwe mu byerekena ko ubwo bumwe bujegajega

Ni nde utajya wumva amashyaka ya opozisiyo avuga ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge itaragerwaho? Mu kwezi kwa Gicurasi 2015, bamwe mu batavugarumwe n’abari ku butegetsi mu Rwanda, bagiye imbere y’intekonshingamategeko y’Amerika berekena ko hari ikibazo gikomeye cyo kutumvikana ku miyoborere ndetse barimo abakoranye na Paul Kagame nka Dr David Himbra na Major Robert Higiro umwe mu barwanye intambara yatangiye 1990 kugeza igihugu gifashwe.

Kuba hakiri impunzi zishobora kuba zinarenga iz’Urwanda rwari rufite mbere y’1994 kandi muri zo harimo n’ababaye mu myanya yo hejuru mu butegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi, nk’abahoze ari ba perezida b’Intekonshingamategeko, Joseph Sebarenzi na Alfred Mukenzamfura, uwari Minisitiri w’Intebe Faustin Twagiramungu, abaminisitiri, abasirikare bakuru n’abandi..

Kuba n’umwami Kigeli V Ndahindurwa asobanura ko hakiri ibibazo bibangamiye abanyarwanda bimubuza gutahuka. Impunzi z’abanyarwanda zibarurirwa mu bihumbi bisaga magana atatu hirya no hino ku isi (muri Kongo honyine bivugwa ko basaga ibihumbi 250)

Perezida Kagame yagize ati : « umurimo wo kubaka igihugu urihuta, ni yo mpamvu mwasabye ko Itegekonshinga rivugurwa hanyuma muranaryemeza… Inzira twanyuzemo yo kurivugurura yaduhaye umwanya wo kureba niba koko ibyo twashakaga guhindura bishyira mu gaciro ».

Mu ikubitiro, ibitekerezo binyuranye byagaragaje impamvu bikwiye cyangwa bidakwiye ko umuntu umwe yayobora manda zirenze ebyiri. Witegereje ingingo zifite ireme zigaragaza impungenge zo gutsimbarara ku butegetsi, ukanareba n’impamvu uvuga ko igihugu cyateye imbere, ko kiri mu nzira nziza, ko ntawundi wayobora nka Paul Kagame, ko ku bw’ibyo Itegekonshinga rikwiye guhindurwa kugira ngo akomeze ayobore, wakwibaza niba harimo gushyira mu gaciro ?

Icya mbere cyo amahame agenga imyubakire y’amategeko, avuga ko nta tegeko rigiraho cyangwa ngo rihinduke bikorewe umuntu runaka (le principe du caractère impersonnel et général d’une loi). Ibi iyo bigeze ku Itegekonshinga biba bigomba kwitwararikwa cyane. Ntibyubahirijwe. Icya kabiri ni uko nyuma y’imyaka irenga 20, Urwanda ruhuye na jenoside, intambara n’andi makimbirane, hari hakwiye ubutwari bwo kureba kure, bityo hagashyirwaho Itegekonshinga rinatanga umuti urambye ku bibazo bisanzwe.  Ese mu bibazo bisanzwe bivugwa, ntihaniyongereyeho n’iki kijyanye na manda?

Baca umugani mu kinyarwanda ngo « so ukwanga, akuraga urubanza rwamunaniye ». Nguko uko umwaka w’2015 usunikiye ibibazo uw’2016 n’indi izakurikira. Biracyaza …

Jean-Claude Mulindahabi

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email